Tumgik
johnmfashingabo · 5 days
Text
Amakuba n’ibyago kuri twe ni byinshi,ariko humura Uwiteka arahatubereye
2 Kor 4:8-9
[8]Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,
[9]turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.
✅Nshuti,amakuba n’ibyago biriho kuri twe sinabirondora:imiruho n’imihangayiko,ubuhemu,inzangano,ubushomeri,kurenganywa.Bya bindi byadusohoyeho,urukundo rwarakonje,mu miryango,mu basenganaga,….Nimuhumure Uwiteka arahari ngo adutsindire.
Mbifurije amateraniro meza
0 notes
johnmfashingabo · 5 days
Text
Intwaro ya Satani Kugirango Aguteshe Ibyo Urimo gukora
=Ubwo twazaga I Makedoniya imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hāri intambara, imbere hāri ubwoba.
/Nugera Hagati y'Intambara n'Ubwoba, Ukabona Bikurangiranye, Ujye Usubira Muri Zaburi ya Dawidi uti NDUBURIRA AMASO YANJYE KUMISOZI MBEGUTABARWA KWANJYE KUZAVAHE Gutabarwa kwawe kuva kuwiteka Waremye Isi n'Ijuru Izina Ry'Imana n'Umunara muremure Abakiranutsi BAHUGIRAMO Bakaba Amahoro, Umunsi Mwiza
0 notes
johnmfashingabo · 6 days
Text
The enemy cannot curse what God has already blessed.
0 notes
johnmfashingabo · 8 days
Text
Wikwiheba kuko imbere yawe ni heza
Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye. (Zaburi 43:5).
Haleluya, wikwiheba kuko imbere yawe ni heza. Bwira umutima wawe uti tuza utegereze Uwiteka kuko azongera akuremere ishimwe.
0 notes
johnmfashingabo · 11 days
Text
Umva ijwi ryiza rya Yesu rikubwira gusohoka mu bimaze iminsi byose bikuboshye
Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.” (Yohana 11:43).
Umva ijwi ryiza rya Yesu rikubwira gusohoka mu bimaze iminsi byose bikuboshye kuko umugambi we mwiza ukomeje ku buzima bwawe.
0 notes
johnmfashingabo · 12 days
Text
maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.
2 Amateka 7:14
0 notes
johnmfashingabo · 15 days
Text
Gutinya abantu kugusha mumutego,
Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro. Imigani 29:25.
Akenshi abantu benshi batinya kugawa n'abantu kuruta kugawa n'Imana!.
Akibwira ngo reka nkore ibi bintu nihishe batazobimenya, ariko ntiyibaze m'umutima we no mubwenge bwe ngo "ese ibi ndigukora bijyanye n'ubushake bw'Imana cg bihabanye n'ubushake bwayo ?".
Icyo ugomba kumenya nuko ibyo ukora byose wibwira ko wihishe abantu,byose Imana irabizi kandi irabibona, nutabireka,n'urwobo urikwicukurira ejo ruzaguhamba rukazakwinjiza muri gihenomu.
Nibyiza gutinya Imana kuruta gutinya abantu.
Ibyiza nuko wamesa rumwe rukera Yosuwa 24:14.
0 notes
johnmfashingabo · 20 days
Text
Zab 31:24
Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe,Uwiteka arinda abanyamurava,Yitura byinshi ūkora iby'ubwibone.
Psalm 31:24
Be of good courage, and he shall strengthen your heart, all ye that hope in the LORD.
0 notes
johnmfashingabo · 25 days
Text
Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”
@Umubwiriza 12:1
Remember now thy Creator in the days of thy youth, while the evil days come not, nor the years draw nigh, when thou shalt say, I have no pleasure in them;
0 notes
johnmfashingabo · 25 days
Text
IMANA N'INYE MBABAZI KU MWANA W'UMUNTU
#Nehemiya 9:17
banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n'ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.
Nimushime Imana Nyamana kuko Imbabazi Zayo zihoraho Iteka Ryose, " Imbabazi ze Nizo zituma Tudapfa Ngo Dushireho,
#Umunsi_Mwiza
0 notes
johnmfashingabo · 26 days
Text
Komera, hari ibyiza imbere, imibereho yawe ya none ntisobanura iherezo ryawe”
Zaburi 30:6 B
Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.
Genocide ni ubwicanyi ndenga kamere kandi gukira igisebe cyatewe na genocide,bifata igihe kirekire. Hari benshi barinda bava muri iyi si bakigifite; ariko nanone hari abandi bakira icyo gisebe bakabasha ndetse no kubabarira ababiciyebabiterwa n’imbaraga ziva ku Mwami wacu Yesu Kristo, nawe wabashije kubabarira abamutotezaga k'umusaraba.
✅Imana ifite imbaraga zo kutumara agahinda, ikakabyaza mo umunezero urambye.
✅Sinshidikanya ko mu gahinda kawe, Imana igiye gukuramo ikintu cyiza kandi kirambye, kizakunezeza kandi kigahesha abantu benshi umugisha.
✅Rekera aho kurira, ahubwo wiyubake,Amahoro y’Umwami wacu Yesu Kristo abane namwe mwese mwahuye n’aka kaga gakomeye. komera nawe, hari ibyiza imbere, imibereho yawe ya none ntikubeshye ko ibyawe byarangiye, oya ejo hawe ni heza. Humura ibyiza biragutegereje!
0 notes
johnmfashingabo · 29 days
Text
Ikigeragezo uko cyaba kimeze kose Yesu agikuraho
“Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane.” (Mariko 16:4).
Ikigeragezo uko cyaba kimeze kose Yesu agikuraho. Ujye umuhanga amaso uzabona ineza ye, wishime.
0 notes
johnmfashingabo · 1 month
Text
#Yesu #Araza #Vuba
Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,
Mt 24 : 40
Abagore babiri Bazaba basya kurusyo Rumwe Umwe Azajyanwa Undi Asigare,
"TWIBAZE NK'UBU BIKABA BYARAYE BIBAYE YESU Akaba yajyanye Itorero Uribwira ko Uba Urihe? Mw'Ijuru kumana
Kugororerwa Cange Wasigaye ! Ushatse Wabitekereza Ugafata Icerekezo kuko Ari hafi Mugihe Tudatekereza, Azaza nk'Umujura, Hahirwa Umugaragu databuja Azoza Agasanga arimaso, #Umunsi_Mwiza
0 notes
johnmfashingabo · 1 month
Text
Tumblr media
0 notes
johnmfashingabo · 1 month
Text
Tumblr media
0 notes
johnmfashingabo · 1 month
Text
Mathew 28:6
He is not here: for he is risen, as he said. Come, see the place where the Lord lay.
0 notes
johnmfashingabo · 1 month
Text
AHO URI HOSE UJYE WIBUKA KO UREBWA UKO WIFATA
Gutegeka kwa kabiri 8:2
Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera.
ESE NYUMA YO KUKUNYUZA MURIBYO BYOSE IMANA YASANZE WITONDERA AMATEGEKO YAYO Utunganye, Ushimwa ?.
0 notes